MENYA AMATEKA Y’UMUHANZI RUGAMBA CYPRIEN

RUGAMBA CYPRIEN YATEJE IMBERE INGANZO NYARWANDA( PHOTO INTERNET)

Rugamba Cyprien yavutse mu mwaka w’ 1935  mu cyahoze ari muri komine ya Karama ubu ni mu karere ka Nyamagabe  aza kwiga amashuri mu Rwanda no Burundi aho yarangirije Bubiligi ahakura impamyabumenyi yo hejuru mu by’amateka.
Nkuko abahanga mu gusesengura no gucukumbura umuco Nyarwanda babivuga Rugamba cyprien yari umuhanzi, umusizi n’umuririmbyi w’indirimbo zingeri zose z’umuco wa kinyarwanda. 

Rugamba yize amashuri abanza muri Paruwasi ya Cyanika aza gukomeza mu mashuri yisumbuye mu Iseminari nto ya Kabgayi bitiriye umutagatifu Lèon aho yakomereje mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda.
Si ibyo gusa kandi Rugamba cyprien akimara gusoza amashuri ye mu iseminari nkuru ya Nyakibanda yaje gukomeza mu kiciro cya mbere cya kaminuza mu gihugu cy’uburundi aharangiriza ikiciro cya mbere.
Rugamba cyprien yaje gukomeza amashuri ye mu ishami ry’amategeko aho yayakomereje muri imwe muri za kaminuza zo mu bubiligi yitwaga luve (louvain) mu ndimi z’amahanga aza kuhakura impamyabumenyi y’ikirenga. 

Rugamba yaje gukunda umukobwa witwa Saverina aza no kumuhimbira imitoma myiza amurata imico n’uburanga nyuma yaho aza kwicwa aroshywe mu mazi mu mwaka wa 1963 biramubabaza cyane aza kwishumbusha undi wa kabiri witwa Daphrose Mukansanga atangira kumwibagiza uwa mbere.  

Rugamba cyprien yaririmbye indirimbo nyinshi afatanyije n’itorero yashize,”Amasimbi n’Amakombe” akaryitirirwa, aho amasimbi bisobanura abakobwa ndetse amakombe bakaba abagabo.   
Umuhanzi akaba n’umusizi  Rugamba  cyprien yaje gutabaruka azize uko yaremwe n’Imana muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 aho yajyanye n’umugore we Mukansanga ndetse n’abana 6 hasigara 4 kuko bari barabyaranye abana 10.

Rugamba mbere y’uko apfa yasabye ko yazajya yibukwa ku munsi bikiramariya ajyanwa mu ijuru kuko we yizeraga ko napfa azajya iwabo wa twese aho yibukwa nk’umuntu wazamuye ingeri z’ubuvanganzo nyarwanda ndetse agafasha kiliziya Gatolika kwamamaza ijambo ry’Imana.           

Comments